in

Umutoza wa Musanze FC Frank Ouna yatunguye abakinnyi be ababwira inkuru batishimiye

Musanze FC nyuma yo kubona ko uburwayi bushobora gutuma umutoza wabo atagaruka vuba yatandukanye n’umutoza Frank Ouna ukomoka mu gihugu cya Kenya

Ouna wari umaze ukwezi kurenga asubiye muri Kenya binavugwa ko yageze i Burayi agiye kwivuza umutima.

Frank Ouna ajya kujyenda yagiye asezeye abakinnyi be yagize ati “Muraho basore, nk’uko mushobora kuba mubizi, sinkiri umutoza wa Musanze FC.”

Yakomeje avuga ko yagiye ibihe bitandukanye muri iyi Kipe yo mu Majyaruguru. Ati ” Igihe nabaye muri Musanze FC nahuye n’abantu babi n’abeza. Uretse ibyo, nabasize ku mwanya mwiza ubwo navaga aho mu Ugushyingo.

Twakoze amateka yo kurangiriza ku mwanya wa gatandatu shampiyona ishize ndetse twanatsinze amakipe adatsindika umwaka ushize.’’

Nyamara uyu mutoza adahari Musanze yatojwe na V/President atsinda Rayon Sports, Team Manager, Fitness C., Ass Coach watsinzwe akirukanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyikazi wa filime Lisa Loring yitabye Imana

Ikipe ya CD Trofense yareze umukinnyi w’Amavubi Mutsinzi Ange muri FIFA imushinja ikosa rikomeye rihanwa n’amategeko rizatuma acibwa akayabo