in

Umutoza wa Mukura Victory Sports yahishuye umukinnyi wa Rayon Sports w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda

Umutoza wa Mukura Victory Sports, Afhamia Lofti yavuze ko umukinnyi wa Rayon Sports witwa Iradukunda Pascal afite impano y’akataraboneka kuva yatangira guhura n’amakipe atandukanye mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma y’umukino umutoza wa Mukura Victory Sports, Afhamia Lofti ageze mu rwambariro yabajije abakinnyi be amazina y’umukinnyi w’umwana winjiye mu kibuga asimbuye maze abakinnyi bamusubiza ko ari Iradukunda Pascal.

Umwe mu bakinnyi ba Mukura Victory Sports yatubwiye ko umutoza Afhamia Lofti yababwiye ko Iradukunda Pascal ari umwe mu bakinnyi b’abahanga bakiri bato amaze kubona kuva yagera mu Rwanda.

Iradukunda Pascal yinjiye mu kibuga asimbuye Musa Esenu ku munota wa 80 w’umukino, uyu mukinnyi amaze kugaragaza ko azavamo umukinnyi w’igihangange mu gihe kiri imbere.

Iradukunda Pascal wambara nimero 24 muri Rayon Sports ni umukinnyi ufite impano idashidikanywaho

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Creați un cont gratuit

Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.

Liverpool ikomeje kuberwa no kwikorezwa urubwa

Heritier Luvumbu wa Rayon Sports akomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’igikorwa kigayitse yakoze ku mukino wa Mukura Victory Sports cyatumye benshi bacika ururondogoro