in

Umutoza wa Marine FC yatangaje abakinnyi batatu ba Rayon Sports bafite ubushobozi bukomeye

Rayon Sports yatsinze Marine ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabaye ejo ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022.

Umukino wa Rayon Sports na Marine FC watangiye utuje ariko amakipe yombi asatirana gake gake, Marine yiba umugono Rayon Sports ku munota wa 12 ubwo umuzamu Hakizimana Adolphe yasuzuguraga umupira maze rutahizamu wa Marine, Mugisha Desire akawumutwara bikarangira ashyizemo igitego cya mbere.

Ku munota wa 22, Rutahizamu Mussa Esenu yagerageje gutsinda ariko ishoti yateye rijya hejuru y’izamu.

Nyuma yo gukomeza kotsa igitutu ikipe ya Marine, Mbirizi Eric yishyuye igitego ku munota wa 28 abakunzi ba Rayon benshi bari baherekeje ikipe yabo bariruhutsa.

Rayon sports yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri ariko uburyo Essomba Leandre Willy Onana na Paul Were bagerageje ba myugariro ba Marine bakayibera ibamba.

Ku munota wa 37 Onana yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon sports ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.

Mugisha Desire watsinze igitego cya mbere cya Marine FC yeretswe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel.

Mbere y’uko amakipe ajya mu karuhuko k’igice cya mbere, Onana wari watsinze igitego bakacyanga yatsinze igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira Rayon Sports itsinze Marine ibitego 2-1.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri n’ubundi isatira, maze Onana wigaragaje muri uyu mukino ku munota wa 60 atsinda igitego cya gatatu ari cyo cye cya kabiri muri uyu mukino.

Rayon Sports yakomeje gusatira Ndekwe Felix azamukana umupira neza acenga cyane ariko umupira uwuteye mu izamu Hertier asohoka neza umupira arawufata.
Marine na yo yanyuzagamo igasatira ariko abasore b’inyuma ba Rayon bakayibera ibamba.

Rayon sports yakomeje kugerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko imipira ya nyuma Tuyisenge Arsene yateraga hakabura uyirangiriza mu izamu.

Nyuma y’iminota Rayon Sports isatira bikomeye Marine yafashe umupira izamuka yihuta cyane Tuyisenge akora ikosa batanga coup franc. Marine yayiteye neza maze rutahizamu ukiri muto wa Marine, Gitego Arthur atsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe.

Ku munota wa 88 Onana yacomekeye umupira mwiza Nishimwe Blaise ariko umupira awuteye ujya hejuru y’izamu. Mu minota itatu y’inyongera Marine yihariye umupira ari mako igerageza uburyo bwo gushotera kure ariko Rayon sports ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Marine ibitego 3-2 uba umukino wa kane wikurikiranya Marine itabona intsinzi.

Nyuma y’umukino umutoza Rwasamanzi Yves wa Marine FC aganira n’itangazamakuru yahishuye ko Rayon Sports yabarushije kuguma mu mukino ndetse anavuga ko abakinnyi bayo b’Abanyamahanga bakoze ikinyuranyo cyahesheje ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati “Umukino wari ukomeye twawutangiye neza nyuma tuza kuwuvamo ubwo twabonaga ikarita itukura ariko ntako abakinnyi bacu batagize, Rayon Sports yaturushije kuba yagumye mu mukino kuva utangiye kugeza urangiye kandi Onana, Mbirizi na Paul Were ni abakinnyi bakoze ikinyuranyo bituma ikipe yabo ibona intsinzi”.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise ifata umwanya wa mbere aho mu mikino ine ifite amanota 12 kuri 12 igakurikirwa na Kiyovu Sports yo yaraye itsindiwe mu rugo na Sunrise FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ibyo abantu bavuga ni ubusutwa” Fridaus yavuze ukuntu yari akumbuye Ndimbati

Umugabo warongoye abagore 8 b’ibyuki akomeje guca ibintu