in

Umutoza wa Manchester United yashimagije bikomeye Harry Maguire nyuma yo kubona insinzi bigoranye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Sheffield United yari yakiriye ikipe ya Manchester United muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League. Manchester United yaje kubona insinzi bigoranye ibifashijwemo na Scott McTominay watsinze igitego cya mbere ku munota wa 28 w’umukino, iki gitego cyaje kwishyurwa neza na Oliver McBurnie kuri penaliti ku munota wa 34 gusa ku munota wa 77 w’umukino Diego Dalot yaje guterekamo igitego kiza cyane ku ishoti yateye rya kure maze umukino urangira Manchester United itsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino umutoza Erik Ten Hag yari yabanje mu bwugarizi uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe umwongereza Harry Maguire. Mu busanzwe Ten Hag kuva yagera muri iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ntiyakunze gukinisha Maguire kugeza naho uyu mwaka w’imikino ubwo watangiraga yamwambuye igitambaro cya kapiteni maze agiha Bruno Fernandes.

Myugariro w’umwongereza Harry Maguire

Byaravuzwe cyane ko Harry Maguire yashoboraga kuva muri iyi kipe ya Manchester United kuko byagaragaraga ko umwanya wo gukina ntawo afite gusa bikomeza kugorana ko yayivamo cyane ko yari agifite amasezerano ndetse nawe akemeza ko yiteguye kuguma muri iyi kipe ngo ahanganire umwanya n’abandi bahari.

Mu mukino wo mu ijoro ryashize Maguire yabanje mu kibuga ndetse yakinnye iminota yose y’umukino, ibirenze ibyo niwe wagizwe umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the match). Nyuma y’umukino umutoza Erik Ten Hag yerekanye ko yishimiye uko Maguire yitwaye aho yagize ati;”Harry Maguire arakina neza nk’uwifuza kugumana umwanya wo gukina. Nishimiye imikinire ye n’uko yitwaye mu kibuga. Yarakwiye kuba Man of the match kuko yakinnye umukino mwiza ndetse yasomye umukino. Ndamwishimiye cyane.”

Umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag

Harry Maguire yageze mu ikipe ya Manchester United muri 2019 avuye muri Leicester City aho yaguzwe agera kuri miliyoni £80 ni arenga miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali umugabo yaguye gitumu umugore we ari gusambana n’umuturanyi ahita abakorera igikorwa kidasanzwe

Mr Eazi ubwo yahabwaga igihembo muri Trace Award yavuze akari  ku mutima ashimagiza Rayon Sport