in

Umutoza wa Kiyovu Sports yatangaje amagambo akakaye ku kuba yaba yahawe ruswa na APR Fc mbere yo guhura muri shampiyona

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 nibwo hasakaye amakuru avuga ko umutoza Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports yafatanywe miriyoni 6 za ruswa yahawe na APR Fc kugira ngo azayijenjekere mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona bafitanye mu mpera z’iki Cyumweru.

 

Aya makuru ntiyakiriwe neza n’abakunzi ba Kiyovu Sports, ubuyobozi ndetse n’abatoza bayo. By’umwihariko umutoza Haringingo we yanatangaje amagambo akomeye, avuga ko atakihanganira iki cyasha yashyizweho; ko ahubwo agiye kwerekeza iy’Inkiko.

 

Yagize ati: “Ndagana inkiko, ndamurega rwose, abantu barimo barambaza niba mfunzwe ngo kubera miriyoni 6 za ruswa nahawe na APR Fc. Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! Ibi ni ugusebya umuntu.”

 

Ntabwo ari umutoza wa Kiyovu Sports wagize icyo abivugaho gusa kuko na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juneval, na we yatangaje ko ibyavuzwe atabiha agaciro, ko ari amayeri yo kwica mu mutwe Kiyovu Sports[Mind Game]. Yongeyeho kandi ko biteguye neza umukino wa APR Fc kandi ko ibivugwa byose batabyitayeho.

 

Umukino uzahuza APR Fc na Kiyovu Sports uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, saa 15h00.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Mike karangwa yabuze umubyeyi we

Breaking News: Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yongeye guterwa ipine