in

Umutoza wa Kiyovu sports yakomerekeje ikipe mu Rwanda idahagaze neza ayisuzuguza andi makipe yose

Kuri uyu wa Kane ku munsi w’urunana ubwo Kiyovu sports yakinaga umukinoa wayo na Gorilla FC, nyuma yaje gutangaza amagambo akomeye arimo gusesereza Gorilla FC idahagaze neza muri ibi bihe.

Kiyovu sports yari yabonye ikarita itukura, yihagazeho itsinda Gorilla FC yari ifite abakinnyi buzuye bituma iyi kipe igira amanota 9/9 mu mikino itatu imaze gukina.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Patrick Aussimen utoza Kiyovu Sports yishongoye bikomeye kuri Gorilla FC ndetse avuga n’amagambo atashimishije abafana ba Gorilla FC.

Yagize ati “nari nziko Gorilla FC ari ikipe ikomeye cyane kuburyo yari kuduha akazi gakomeye ariko ntago ikomeye habe na gato, amakipe akomeye hano mu Rwanda ni Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali izindi zose ziri hasi”

Aya magambo yatumye abafana ba Gorilla FC batishima kubera ko bari baziko bagiye gutsinda Kiyovu Sports ndetse n’umutoza wabuze mu kiganiro n’itangazamakuru yashakaga kwikorera kuri Kiyovu Sports yamushinje kugurisha imikino.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Urasa neza Baby, uraberewe… » – Wa mukobwa mwiza ukina muri Nyaxo comedy yemeje abantu mu myambaro batari basanzwe bamumenyereyeho (amafoto)

Facebook indiri y’ubusambanyi: abakobwa basigaye bicuruza ku mbuga nkoranyambaga