in

Umutoza wa Gorilla FC yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri ba Rayon Sports

Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane.

Gorilla FC ni yo yari yakiriye uyu mukino w’ikirarane aho yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego ishyira igitutu kuri Rayon Sports.

Aya mashagaga yaje kurangira ku munota wa 27 ubwo Onana yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Boubacar Traoré.

Nyuma y’uyu munota nta yandi mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi maze bajya kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Musa Esenu yinjira mu kibuga havamo Boubacar Traoré. Ku munota wa 67 Blaise yasimbuye Mbirizi Eric.

Rayon Sports yakoze impinduka 2 ku munota 74, Rudasingwa Prince asimbura Musa Esenu wagize ikibazo cy’imvune ni mu gihe Paul Were yasimbuye Ndekwe Felix.

Ku munota wa 56, umunyezamu wa Gorilla yakuyemo ishoti rikomeye yari atewe na Onana ni mu gihe na Adolphe Hakizimana yarokoye Rayon Sports ku munota wa 60 akuramo ishoti rikomeye yari atewe ariko umupira akawohereza muri koruneri.

Rayon Sports yakoze ibishoboka ishaka igitego cya kabiri Gorilla ishaka kwishyura ariko umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza wungirije witwa Kalisa yemeje ko umuzamu Hakizimana Adolphe yakinnye neza agakuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego, akaba yanavuze ko Iraguha Hadji ari umukinnyi mwiza.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, AS Kigali ifite umukino w’ikirarane na APR FC ejo ni iya kabiri n’amanota 23, Kiyovu Sports ifite 21 mu gihe APR FC ifite 20.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa PSG yasubije abibazaga niba iyi kipe yakemera gusinyisha Ronaldo

Biteye agahinda: Umugabo yakatiwe burundu kubera kwica murumuna we amutemye umutwe