in

Umutoza wa Espoir FC yemeje ko umukinnyi wa Rayon Sports ari we wa mbere ufite impano ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda

Umutoza Bisengimana Justin yatangaje ko Raphael Osaluwe Olise ari umukinnyi w’igihangange muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ibi yabitangaje nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bitatu ku busa.

Umukino wa Rayon sports na Espoir FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gikundiro yari ihanzwe amaso nk’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Espoir FC yawutangiye ibonana kurusha Rayon Sports ariko na yo yanyuzagamo igasatira. Nko ku munota wa gatandatu, Iraguha Hadji yazamukanye umupira neza awuhereza Mussa Essenu ariko awutera hejuru y’izamu.

Bidatinze ku munota wa karindwi, Mbirizi Eric yahise asimburwa na Mugisha François nyuma y’imvune yagize ashaka kwambura umukinnyi wa Espoir FC umupira.

Kapiteni wa Espoir FC, Ndikumana Trésor, yatunguye umunyezamu Ramadhan ariko umupira awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 12, Rayon sports yabonye Coup Franc, Raphael Osaluwe awuteye umuzamu Lulu Thierry awufata neza.

Ku munota wa 20, Essenu yahushije uburyo bw’igitego aho yasigaranye n’umunyezamu ananirwa gutera umupira.

Wari umukino w’amahane menshi ndetse abakinnyi bashondanaga bya hato na hato mu kibuga hagati.

Paul Were wa Rayon Sports yazamukanye umupira neza awuteye umunyezamu Lulu awushyira muri koruneri. Uyu Munya-Kenya yahise ayitanga kwa Iraguha na we awuhereza neza Osaluwe wahise atsinda igitego cya mbere ku munota wa 22.

Paul Were wari wagoye ab’inyuma ba Espoir FC yongeye guhindura umupira imbere y’izamu ariko umupira Essenu umubana muremure.

Ku munota wa 30, Raphael Osaluwe wacumbagiraga yaje gusimburwa na Kanamugire Roger.

Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 34, abakinnyi ba Espoir FC bari bazamutse bashaka kwishyura, abarimo Ganijuru Elie babaciye mu rihumye azamukana umupira yasunikiye Essenu na we ahita atsinda igitego cya kabiri.

Nkurunziza Félicien yacomekeye umupira muremure Essenu ariko awuteye uca ku ruhande rw’izamu.

Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo bw’ibitego ariko iminota 45 irangira itsinze Espoir FC ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Espoir FC, Musasizi John yasimbuye Niyonsaba Eric.

Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye, ku munota wa 66 Essenu yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira yari ahawe na Paul Were.

Ku munota wa 70, Samson Irokan yasimbuwe na Idrissa Dagnogo, muri iyi minota umukino wagabanyije umuvuduko bigaragara ko abakinnyi bari barushye.

Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze impinduka, Paul Were na Iraguha Hadji basimbuwe na Iradukunda Pascal na Mucyo Didier Junior.

Mucyo wari winjiye mu kibuga yatsinze igitego cya gatatu cyiza ku mupira Mugisha yateye, ab’inyuma ba Espoir FC bakawukuramo ariko akongera kuwushyiramo.

Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Espoir FC ibitego 3-0, igumana umwanya wa mbere.

Nyuma y’umukino umutoza Bisengimana Justin yagize ati “Umukino wari ukomeye ku ruhande rwacu ariko woroheye Rayon Sports bitewe n’uko yari imbere y’abafana bayo, umukinnyi wa Rayon Sports witwa Rafael Osaluwe Olise afite impano y’akataraboneka kuva akiri muri Bugesera FC naramukurikiye”.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nizeyimana Mirafa ukina umupira w’amaguru n’umuzungukazi we Dos Santos bakoze ubukwe bw’akataraboneka

Dore ibyiza byo gutera akabariro utaruzi ku bashakanye