in

Nizeyimana Mirafa ukina umupira w’amaguru n’umuzungukazi we Dos Santos bakoze ubukwe bw’akataraboneka

Nizeyimana Mirafa ukina umupira w’amaguru n’umuzungukazi we Dos Santos bakoze ubukwe bwakataraboneka.

Ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, Ni ubukwe bwakagombye kuba bwarabaye tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa, bukaba bwarabereye ahitwa Beit Shalom mu gace ka Kitwe muri Zambia.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare Nyarwanda nka Rocky Kirabiranya wagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

Uyu mukinnyi ubwo yatangazaga icyo akundira umugore we.

Yagize Ati”Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.”

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Umugabo wo muri Brazil yaciye agahigo ko guturumbura amaso cyane

Umutoza wa Espoir FC yemeje ko umukinnyi wa Rayon Sports ari we wa mbere ufite impano ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda