Umutoza Diego Simeone mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino Atletico Madrid ye iri bwakiremo FC Barcelone yavuze amagabmbo akomeye cyane yemera ko nubwo FC Barcelone imeze neza nyamara iri hasi ya Real Madrid.Yagize ati “Nibyo FC Barcelone nyuma y’igenda rya Neymar yarakomeje irakomera ni ibintu byayo guhora yiruka ku bikombe ishaka gutsinda,nubwo Real Madrid ikomeye cyane kw’Isi ubu ngubu.”
“FC Barcelone ni ikipe imaze igihe idutsinda muri shampiyona ariko natwe twayikuyemo inshuro 2 muri Champions League reri umukino uraza kuba uryoshye nta ruhande rwizeye gutsinda”
Yagarutse no ku ntsinzi y’ikipe y’igihugu ya Argentine kuko nawe ari ho akomoka,yagize ati “Naraye ndeba uriya mukino,ku banya-argentine bose umukino nk’uriya ni wo twashakaga kubona Lionel Messi akina,yatwaye ikipe ikipe yacu mu gikombe cy’isi ndemeza neza ko n’abibwiraga ko atari we mukinnyi w’Isi barashyize baremera.”