in ,

Umutoza Pep Guardiola atunguye abantu benshi cyane ubwo yiyemereye ko ajya arwara ibisazi

Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City,benshi bazi ho kutajya yicara ku ntebe y’abasimbura ngo umukino urangire ko aba ahagaze ku murongo usoza ikibuga,aha amabwiriza abakinnyi be ubutaruhuka,yishima mu mutwe,abasakuriza cyane igihe bakoze amakosa,yaje kubyemera nawe mu kiganiro yagiranye na Manchester Evening News,ubwo yanarenzagaho ko rimwe na rimwe ajya amera nk’umusazi.

Mu magambo ye yagize ati “Ndabizi rimwe na rimwe mu mukino mpera nk’umuntu urwaye ibisazi nkakora ibintu bitabaho bidafite n’umumaro.Abakinnyi ntibanyumva,ni bwo mpita mba  nk’urakaye nkahangayikishwa n’ibirimo kuba kandi ni ibintu biba bigomba gusohoka bakabibona ko ntabyishimiye ariko ndacyeka ko mu minsi iri imbere ubwo nzaba natangiye gusaza bizagenda bigabanuka.” Guardiola - Manchester City (Reuters)

Muri icyo kiganiro,yakomeje yemeza neza ko no mu myitozo ariko aba ameze areba buri kantu nko mu mukino atabura guha abakinnyi be amabwiriza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore igiteye urupfu rw’umwana wavuzwe ko ari uwa Nizzo

Umutoza wa Atletico Madrid yavuze amagambo akomeye yandagaza ikipe ya FC Barcelone asingiza ariko Real Madrid mu gihe habura amasaha ngo amakipe yombi akine