in

Umutoza wa APR FC yatangiye kwinwigiriza kandi FERWAFA ishobora kumukorera ibyo yita akarengane

Umutoza wa APR FC yatangiye kwinwigiriza kandi FERWAFA ishobora kumukorera ibyo yita akarengane

Ku munsi wo kuwa gatanu w’icyumweru gishize ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sports, umukino urangira ibonye intsinzi y’igitego 1-0 bigoranye cyane.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC Thiery Froger, yatangaje ko yishimiye intsinzi abakinnyi be bamuhaye dore ko byanavugwaga ko ashobora kwirukanwa ndetse aza no kuvuga ko abakinnyi be bagaragaza umunanira nyuma yaho benshi bavuga ko ikipe ikina ariko ikagera mu minota ya nyuma ukabona ko ikina nabi cyane.

Uyu mutoza nyuma yo kwinwigiriza avuga ko abakinnyi be bafite umunaniro kubera imikino yikurikiranya barimo gukina harimo ibirarane, hari amakuru avuga ko no muri iyi minsi hagati yo kuri uyu wa kabiri cyangwa kuwa gatatu ishobora gukina ikindi kirarane bazakinamo na Sunrise FC.

Kugeza ubu ntabwo FERWAFA irabishyira ahagaragara gusa amakuru avuga ko ibirarane Rayon Sports na APR FC zari zifite bigomba kurangirana n’iki cyumweru kugirango Shampiyona yongere kugendera ku murongo.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umanika hagati wicaye wajya kukamanura bikagusaba ingazi! Jean Paul washatse kwemeza abantu agahohotera Miss Jolly, abo yashatse kwemeza bose bamwigaritse ku karubanda – (biravugwa ko RIB yamutumijeho kubera ibyo yavuze birimo ihohotera)

Kapiteni Rwatubyaye we bamukoze no mu mutwe! Musanze FC yashyize hanze amafoto y’indobanure agaragaza uburyo rutahizamu wayo Peter Agblevor wandagaje ba myugariro ba Rayon Sports – AMAFOTO