in

Umutoza wa Apr Fc wari umaze ukwezi adahari yasanze abakinnyi batanu bose barasubiye inyuma cyane

Umutoza mukuru w’ikipe ya Apr Fc, Mohammed Adil Erradi yasanze abikinnyi batanu bo mu ikipe ye barasubiye inyuma kurasha aho yabasize, dore ko yari amaze hafi ukwezi kose atari mu Rwanda yaragiye iwabo mu biruhuko.

Ibi Adil yabitangaje nyuma y’umukino w’ikipe ya Apr Fc banyagiyemo Mukura Victory Sports ibitego bine kuri Kimwe mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo ku munsi w’ejo hashize.

Ubwo umukino warangiraga abakinnyi bagiye mu rwambariro, Adil ashimira abitwaye neza kandi bazamuye urwego maze aboneraho no kunenga abakinnyi batanu yasanze batarazamuye urwego.

Abo bakinnyi, Adil yabasabye gukora cyane kugira ngo bamwereke ko yabibeshyeho avuga ko bagabanyije urwego rw’imikinire yabo.

Abo bakinnyi ni Omborenga Fitina, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick, Nsengiyumva Ir’Shad na Nkundimana Fabio.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abakinnyi 10 ba Ruhago bakurura abakobwa kurusha abandi mu Rwanda (Amafoto)

Ikipe ya Apr Fc yaciye agasuzuguro ka Rayon Sports ihita iremera Mukura Victory Sports miliyoni zikubye kabiri ku yo Murera yatanze