Ikipe ya Apr Fc yaciye agasuzuguro ka Rayon Sports ihita iremera Mukura Victory Sports miliyoni zikubye kabiri ku yo Murera yatanze

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 2 Nzeri 2022 nibwo Apr Fc yakinnye na Mukura Victory Sports mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo mu rwego rwo kuremera iyi kipe yo mu Karere ka Huye iri mu bibazo by’ubukungu.

Uyu mukino warangiye ari ibitego bine bya Apr Fc kuri kimwe cy’iyi kipe yo mu Karere ka Huye iri mu bibazo.

Kwinjira kuri uyu mukino byari ubuntu, mu rwego rwo kugira ngo borohereze abafana kuza kureba uko amakipe yayo ameze mu kibuga.

Nyuma y’uwo mukino Apr Fc yaremeye Mukura Victory Sports iyiha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kureba ko yabona miliyoni 46  yaciwe na FIFA.

Ibi byabaye nyuma y’uko no ku munsi wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza, Rayon Sports yari yaremeye Mukura Victory Sports miliyoni 3 n’ibihumbi ijana byavuye mu mukino wa gicuti bakinnye.