Umutoza mukuru w’ikipe ya Apr Fc, Mohammed Adil Erradi yasanze abikinnyi batanu bo mu ikipe ye barasubiye inyuma kurasha aho yabasize, dore ko yari amaze hafi ukwezi kose atari mu Rwanda yaragiye iwabo mu biruhuko.
Ibi Adil yabitangaje nyuma y’umukino w’ikipe ya Apr Fc banyagiyemo Mukura Victory Sports ibitego bine kuri Kimwe mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo ku munsi w’ejo hashize.
Ubwo umukino warangiraga abakinnyi bagiye mu rwambariro, Adil ashimira abitwaye neza kandi bazamuye urwego maze aboneraho no kunenga abakinnyi batanu yasanze batarazamuye urwego.
Abo bakinnyi, Adil yabasabye gukora cyane kugira ngo bamwereke ko yabibeshyeho avuga ko bagabanyije urwego rw’imikinire yabo.
Abo bakinnyi ni Omborenga Fitina, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick, Nsengiyumva Ir’Shad na Nkundimana Fabio.