Umutoza wa APR FC Thiery Froger nyuma yo kubura umukino wa gishuti n’ikipe yo hanze ubuyobozi bwateguye umukino wa gishuti na mucyeba kugirango bamusuzume
Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye mukino wa gishuti n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bisanzwe bihangana nyuma yo kubura ikipe bizakina yo hanze y’u Rwanda.
Hashize igihe ikipe ya APR FC itegura umukino wa gishuti ariko hashakwa ikipe yo hanze y’u Rwanda ariko iyi kipe yaje kuyibura none irimo gutegura undi mukino n’ikipe ikomeye hano mu isanzwe ihanganye na APR FC.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya APR FC igiye gukina imikino ya gishuti 2 irimo Marine FC ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports. Uyu mukino wa Kiyovu Sports biteganyijwe ko uzaba muri iki cyumweru ariko umunsi ntiramenyekana.
APR FC ntabwo izakina umukino wa mbere ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 kubera imikino ya CAF Champions League byahuriranye na Shampiyona. Iyi kipe yagombaga gutangira ihura na Marine FC tariki 18 kamena 2023, none wasubitswe.