in

Umutoza wa APR FC Ben Moussa yatangaje umukinnyi ufite ikinyabupfura mu myitozo ye

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Ben Moussa yatangaje ko Ishimwe Jean Pierre agomba gukora cyane kugirango azabone umwanya wo gukina.

Ejo hashize ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’ikipe ya APR FC n’ikipe ya Gorilla FC uza kurangira Ikipe y’ingabo z’igihugu ariyo ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

Muri uyu mukino twabonye umuzamu Ishimwe Jean Pierre yasimbujwe na Mitabazi Alexandre ari ku ntebe yabasimbura nyuma y’igihe kinini abanza mu izamu ry’iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino Ben Moussa wasigiwe APR FC yatangaje ko iyi ntsinzi babonye yari igoranye cyane nyuma y’urugendo rugoye cyane ubwo bavaga gukina n’ikipe ya Espoir FC I Rusizi bakananganya 0-0.

Uyu mutoza kandi yagarutse ku muzamu Ishimwe Jean Pierre utakibanza mu kibuga kuko abona Mutabazi ari we uba umeze neza mu myitozo kurusha abazamu bandi 2 iyi kipe ifite.

Yagize Ati ” Jean Pierre ni umukinnyi mwiza ariko maze kubonako na Alexandre arimo kwitwara neza, mwabonye uyu munsi imipira yari arimo gukuramo yari ikomeye. Ubu rero Jean Pierre ari kumwe natwe, ni umuzamu wa kabiri, ari gukora cyane kandi afite n’ikinyabupfura mu myitozo ye. Umunsi Alexandre azaba atameze neza, tuzareba niba Jean Pierre azamusimbura, ariko nanone ntimwibagirweko dufite na Jean Luc. Dufite abazamu batatu kandi bose ni beza, rero uko bitwara nibyo bigena uzabanzamo.”

Umutoza Ben Moussa yasimbuye umutoza Adil Mohamed wahawe ibihano mu minsi ishize kubera amakosa yakoza si byishimirwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakoreye ubugome umugore we utwite nyuma yo kumufata asambana n’indaya

Umukinnyi wabarizwaga mu ikipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yasinyiye ikipe yo muri Bangladesh