Ikipe ya Rayon Sports imaze imeze abiri idafite umutoza mukuru, dore ko itozwa na Romami Marcel nk’umutoza w’agateganyo.
Iyi kipe kandi nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Masudi Djuma kubera umusaruro mucye, yahise itangira urugendo rwo gushaka umutoza mushya.
Nyuma yo gusigara nta mutoza mukuru ikipe ya Rayon Sports yagiye yakira impapuro z’abatoza bagiye batandukanye bifuza kuyitoza, gusa ariko muri abo bose nta numwe bigeze bashima.
Abashinzwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports bafashe icyemezo bajya gushaka umutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal.
Ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro birambuye n’uwo mutoza, nyuma yo kuganira impande zombi zaje kumvikana gukorana.
Amakuru dufite nuko umutoza witwa Pabro Emmanuel dos Santos ukomoka mu gihugu cya Portugal ari we ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na we.
Mu kiganiro na ‘Magic Sports’ umuvugizi wa Rayon Sports ‘Nkurunziza Jean Paul’ yavuze ko umutoza yamaze kuboneka, avuga kandi agera mu Rwanda vuba bidatinze.
Pabro Emmanuel ategerejwe i Kigali bitarenze iki cyumweru turimo, ikindi kandi uyu mugabo azaza aje gusinya amasezerano muri Rayon Sports.
Uyu mutoza naza biteganyijwe ko azahita atangira akazi mu gihe andi makipe azaba ari mu kiruhuko.
Pabro Emmanuel yitezweho kuzahura ikipe ya Rayon Sports itari mu bihe byiza nk’uko yahoze imeze mbere, niyo mpamvu uyu mutoza azahita ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Pabro ni umutoza ufite ubumenyi bw’igihe kirekire mu mupira yaba ari nk’umutoza Cyangwa yaba ari nk’umukinnyi.
Pabro afite imyaka 46 y’amavuko, avuka mu gihugu cya Portugal, yakinnye umupira ku rwego rwo hejuru aho yakinaga nka myugariro.