in

Umutoza Mohammed Adil yahaye umukoro ukomeye abakinnyi batanu yizeyeho kuzamufasha gusezerera US Monastir

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Mohammed Adil Erradi afite icyizere cyo kuzarenga ijonjora ry’ibanze rya TOTAL CAF Champions League agakomeza urugendo rugana mu matsinda.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye nibwo APR FC yatsinze US Monastir igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri, ikipe ya APR FC irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tunisia aho iraca mu bihugu bitandukanye, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Saa Mbiri z’ijoro.

Mu myitozo yabaye ejo ku wa Mbere umutoza Mohammed Adil Erradi yasabye abakinnyi bose kuzakora cyane kandi bakizera ko bishoboka bakirinda kugira ubwoba, uyu mutoza akaba yakomeje abwira abakinnyi ko US Monastir FC ari ikipe nziza ariko bagomba kuyikuramo kugira ngo baheshe ishema ikipe yabo.

Mu bakinnyi umutoza Mohammed Adil Erradi yizeye ko bazayobora bagenzi babo barangajwe imbere na Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugunga Yves na Manishimwe Djabel, aba bakinnyi akaba yababwiye ko bagomba kuzamuha umusaruro wikubye inshuro nyinshi ku wo bari basanzwe batanga imbere mu gihugu.

APR FC imaze igihe kinini irwana no kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika, mu gihe yakuramo US Monastir FC izahita icakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isi irashaje: Umusore w’imyaka 35 yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko

Aka kanya Ndimbati ari kuburana ku byaha byose aregwa atari mu rukiko (Videwo)