in

Isi irashaje: Umusore w’imyaka 35 yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko

Ubuyobozi bwa polisi mu gace ka Bauchi bwataye muri yombi umusore w’imyaka 35, Sani Musa, azira gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 12 mu gace ka Alkaleri muri Nigeria.

Umuvugizi wa Police, SP Ahmed Mohammed Wakil, mu ijambo rye ku wa mbere, tariki ya 12 Nzeri, yavuze ko ukekwaho kuba yarashukishije umwana muto, akamuha amazi yo mu ishashi bikarangira amasambanyije mu kibuno mu iduka ry’isoko rikuru rya Alkaleri, yatawe muri yombi.

Sani Musa ufite imyaka 35, umucuruzi wa ice cream utuye mu gace ka Bacas muri Leta ya Bauchi yatawe muri yombi ku ya 6/9/2022 azira kuryamana n’uwo mwana w’umuhungu utatangajwe amazina ye.

Ubwo yabazwaga, Sani Musa ukekwaho icyaha yemeye ku bushake ko yasambanyije uyu mwana.

Hagati aho, Komiseri wa Polisi, CPh Umar Sanda, yategetse ko uru rubanza rwashyikirizwa urukiko.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko abatoza bahembwa muri Primier league

Umutoza Mohammed Adil yahaye umukoro ukomeye abakinnyi batanu yizeyeho kuzamufasha gusezerera US Monastir