in ,

Umutoza Jose Mourinho ahuye n’ikibazo gikomeye gihangayikisha abafana ba Manchester United

Ikipe ya Manchester United kurubu iri mu bihe byayo byiza nyuma y’intangiriro nziza ya champiyona ndetse na champions league, mu minsi ishize nibwo hari hagarutsweho ku kibazo gikomeye cyo gutakaza abakinnyi bayo bakomeye kubera imvune za hato na hato aho twavugamo Paul Pogba na Romelu Lukaku, kurubu rero icyo kibazo kikaba gikomeje gufata indi ntera kuberako mu mikino y’ibihugu yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi ihatakarije undi mukinnyi wayo ukomeye.

Ubwo ikipe y’ububiligi yatsindaga ikipe ya Bosnia ibitego 4-3, umukinnyi Marouane Ferraini yaje kuva mu kibuga ku munota wa 29 bitewe n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagiriye muri uyu mukino. Uyu mukinnyi ntago azakina umukino wa Champiyona ikipe ya Manchester United ifitanye na Liverpool muri weekend itaha. Igihe nyacyo azamara hanze y’ikibuga kikaba kizatangazwa namara gucishwa mu cyuma n’abaganga ba Manchester United kandi tukazaba tukibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda: Umukinnyi ukomeye ushakishwa n’ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelone yarozwe

Asinah yandagajwe n’abafana be ku bijyanye no kwikingaho ikoma