in

Umutoza Haringingo Francis yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko Mbirizi Eric azamara hanze y’ikibuga igihe kinini

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yijeje abakunzi b’iyi kipe ko nta gihundutse umukino utaha azaba yagaruye Mbirizi Eric umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Rayon Sports imaze igihe ifite ibibazo by’imvune bamwe barakiruka abandi barwara, nyuma ya Rafael Osalue, Rwatubyaye Abdul ubu noneho na Ganijuru Elie yongeye kugira ikibazo cy’imvune ni mu mukino baraye batsinzemo AS Kigali 1-0.

Umutoza Haringingo Francis yavuze ko nta gihindutse ku mukino wa shampiyona wo ku Cyumweru bazasuramo Musanze FC, azaba yagaruye Mbirizi Eric umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Ati “Mbirizi yari amaze iminsi yaratangiye kwitoza, tugiye kureba muri iyi minsi 2 y’indi turebe uko ameze turebe ko dushobora kumwinjiza mu bakinnyi bazakina.”

Uyu mutoza kandi yavuze ko yagiye agorwa cyane no kutabona abakinnyi be bose kuko bakunze kurangwa n’imvune cyane, ibintu avuga ko bimwicira imibare nk’umutoza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

”Umuntu wankoze biriya iyo abishobora yari kunca n’umutwe” Ikiniga kiramufashe ubwo yavugaga ku ifoto ye yabiciye ku mbuga nkoranyambaga

Mu kajipo kagufi Miss Mwiseneza Josiane yatwikiye abafana be