in

Umutoza Haringingo Francis akomeje kugaragariza urwango rukomeye umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian akomeje kugaragariza urwango rukomeye rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara.

Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’uyu mukinnyi, ibi bikaba bikomeje gushimangirwa no kuba Haringingo Francis adaha umwanya Moussa Camara kandi ari we rutahizamu wakabaye aba amahitamo ya mbere.

Umwuka mubi uri hagati ya Haringingo Francis Christian wakomeje gututumba kuva ubwo yamwimaga amahirwe yo kuzakina na APR, kuri iyi nshuro akaba yongeye kumukura mu rutonde rw’abakinnyi 23 batangiye umwiherero mu Bugesera bitegura Gasogi United.

Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bagiye mu mwiherero

Hakizimana Adolphe

Nkurunziza Felecien

Mugisha Francois

Paul Were Ooko

Iraguha Hadji

Kanamugire Roger

Mitima Isaac

Mucyo Didier ‘Junior’

Iradukunda Pascal

Nishimwe Blaise

Joachiam Ojera

Mbirizi Eric

Ngendahimana Eric

Ganijuru Elie

Rudasingwa Prince

Bavakure Ndekwe Felix

Heritier Luvumbu Nzinga

Musa Esenu

Twagirumukiza Aman

Rwatubyaye Abdul

Hategekimana Bonheur

Essomba Leandre Willy Onana

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Moussa Camara agenda abwira bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ko umutoza Haringingo Francis amwanga akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ahitamo kumurutisha Musa Esenu utamurusha ubuhanga bwo gutaha izamu.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’ishiraniro bazahuramo na Gasogi United ku itariki ya 18 Gashyantare 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

PNL: AS Kigali inaniwe kwikiranura na Sunrise FC

Umukobwa yangirijwe imyanya y'ibanga n'umugabo bakundana

Umugabo yangije imyanya y’ibanga y’umukobwa bakundana