in

Umutoza Ben Moussa ababajwe n’abakinnyi batatu ba APR FC basubiye inyuma ku buryo bukomeye

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Ben Moussa Abdesstar ntabwo yishimiye urwego rw’imikinire rw’abazamu batatu ba APR FC.

Kuva igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Aller) cyarangira, ikipe ya APR FC yahaye abakinnyi ikiruhuko cy’iminsi mikuru, nyuma yo gusubukura imyitozo ku itariki ya 9 Mutarama 2023 umutoza Ben Moussa yagiye asaba abakinnyi gukora cyane bakazasubukura shampiyona bari ku rwego rwiza.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ben Moussa yabwiye Ishimwe Jean Pierre, Mutabaruka Alexandre na Tuyizere Jean Luc ko basubiye inyuma asaba umutoza w’abazamu witwa Mugabo Alexis kubafasha kugaruka ku rwego rushimishije.

APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 28 aho irushwa na AS Kigali na Kiyovu Sports za mbere amanota abiri gusa, iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izacakirana na Mukura Victory Sports ku munsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sitade APR FC na Gasogi United zizajya zakiriraho ishobora gufungwa

Umutoza Jamel Eddine Neffati wagarutse muri APR FC yahishuye ikipe bazahanganira igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports