in

Umutima wawe uwufungurire itangiriro rishya! Miss Naomi n’umukunzi we bifurije abanyarwanda umwaka mushya

Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomi yasoreje umwaka wa 2022 muri Kigali aho yari yitegeye ahari kurasirwa umwaka mushya wa 2023 arikumwe n’umukunzi we Michael bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Mu ibara risa umukara bari bambaye ,Ishimwe Naomi n’umukunzi we bagaragaje ko banezejwe no kwinjira muri uyu mwaka wa 2023 ,aho Naomi yifashishije urubuga rwe rwa instagram  yagize ati:” Umutima wawe uwufungurire itangiriro rishya”  abantu batandukanye biganjemo ibyamamare bahise bifuriza Naomi umwaka mushya muhire wa 2023.

Mbere yuko haraswa umwaka mushya , Nishimwe Naomi yabanje kujya kwiragiza Imana no kuyishima , mu isengesho ryari ryateguwe na Women foundation Ministries ,muri Kigali Convetion Center ,aho iri sengesho ryari ryayobowe n’umushumba mukuru w’itorero Apostle Alice Mignonne Kabera.

Miss Rwanda Ishimwe Naomi n'umukunzi we bari baberewe
Miss Rwanda Ishimwe Naomi n’umukunzi we bari baberewe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nguko uko muri Kigali twinjiye mu mwaka mushya wa 2023/ Kigali yasaga neza Pe!!!

Umwaka nta zibagirwa urarangiye! Messi yashimagije 2022 umwaka yambikiwemo ikamba