Umusore witwa Shema Roger yahuye n’uruvagusenya , ubwo yavaga gushyingura nyirakuru agahamagarwa n’umugabo witwa Benin ngo usanzwe ubaga inka amubwira ko ashaka kumufata mu mugongo akamugurira agacupa ariko yagerayo undi akamuhinduka.
Aganira na Btn tv ,Shema usanzwe utuye mu karere ka Nyaruguru , mu Murenge wa Kibeho yavuze ko yavuye gushyingura nyirakuru , umugabo witwa Benin akamuhamagara amusaba kumusanga mukabari yarimo kugirango amufate mu mugongo undi akagenda gutyo.
Ubwo yahageraga acyambaye umupira wariho ifoto ya nyirakuru yari avuye gushyingura , ngo uyu Benin , yasabye Shema gukuramo umupira wariho ifoto ya nyirakuru yari yambaye ,undi mu gihe yawukuragamo ngo Benin yahise amukubita amukomeretsa ijisho amukuramo n’amenyo.
Nyuma ngo muri ako kanya Benin yahise ajomba icyuma mu mugongo Shema ,ari nabwo yahise afata uwo mupira wariho ifoto ya Nyirakuru akawujombagura ibyuma ugacikagurika
Shema avuga ko atazi icyo uyu mugabo yamuhoraga ,icyakora ko yakunze kumusubiriramo ko we atazi iyo avuka ,mu gihe abandi bose barikumwe mu kabari azi aho bavuka muri Nyaruguru