in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umusore yasaze arasizora ageze ahabereye ubukwe bw’umukobwa yarihiye amashuri aziko azamurongora.

Ibyari ibirori n’umunsi w’ibyishimo byaje guhinduka induru gusa, ubwo musore wo muri Nigeria yageraga ahagombaga kubera imihango y’ubukwe y’umukobwa yari yararihiye amashuri aziko ari we bazashakana.

Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako atewe agahinda no kubona umukobwa umaze imyaka 7 amubeshya ko bakunda none akaba agiye gukora ubukwe nundi mugabo.

Uyu musore n’umujinya mwinshi ubwo yageraga hari hateguwe kubera ibi birori, yaje amenagura ibyo yahanze byose byari byateguwe gukoresha muri ibi birori.

Ana Igbo Tibua yamenaguye ibyo kurya ibyo kunywa, maze bitabaza abasore n’abagabo bafite ingufu kugirango bamuhagarike kuko yari amaze kwangiriza byinshi.

Uyu musore nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija News yahamije ko icyamuteye uyu mujinya ari uko yumvise ko umukobwa bamaze imyaka irenga irindwi bakundana agiye gukora ubukwe n’undi mugabo kandi yaratakajeho uyu mukobwa amafranga atagira ingano ubwo yamurihiraga amashuri ya kaminuza.

Tibua yagize ati “Ibi byose ndikubiterwa n’agahinda gakabije natewe nuwahoze ari umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka irenga 7, namurihiye amashuri kaminuza arayisoza neza, ni ibintu byampenze cyane kuko namutakajeho arenga miliyon 7”

Yakomeje ahamya ko uyu mukobwa mugihe cyose bari bamaranye ariwe wasaga naho amutunze ati “Yewe mubishatse mwabaza n’ababyeyi be kuko nabo barabizi neza, naramwambitse, ndamugaburira, ngerekaho no kumurihira amashuri kuko numvaga ariwe uzitwa nyina w’abana banjye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Ibyo Arthur Nkusi yavuze nyuma yo kubona Umunyamakuru wamusimbuye kuri KISS FM

#LIVE friendly match: Rwanda 🇷🇼 vs 🇬🇳 Guinea

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO