in

Umusore yapfuye arimo gutera akabariro n’indaya ashaka kuyemeza

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria biravugwa ko yararanye n’indaya bikarangira yitabye Imana ubwo bateraga akabariro agashaka kuyemeza.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu mu gace ka Jesse, mu Bwami gakondo bwa Idjere nkuko ikinyamakuru The Guardian cyo muri Nigeria cyabitangaje.

Bivugwa ko uwo musore yatahanye indaya ayivanye ku muhanda aho zitegera, akajya gusambanira nayo mu rugo rw’inshuti ye.Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umusore yaheze umwuka.

Hari amakuru avuga ko iyo ndaya yahise ijyana uwo musore kwa muganga muri Sawbrade Hospital, ikamusigayo. Icyakora, yasize itwaye telefone ye n’ikarita ya banki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: umugabo bamutwaye umugore izuba riva(video)

Musanze: Abagore baratabaza kubera abagabo babo babakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi batariye