Umusore wo mu gihugu cya Nigeria biravugwa ko yajyanye mu nkiko umukunzi we usanzwe ari umukunnyi wa filime muri kiriya gihugu amurega ko basangiye amafaranga ye barishimisha ariko yamusaba kumubera umugore undi akabyamaganira kure.
Uyu mugabo w’imyaka 48 yabwiye urukiko i Kaduna ko bamaze igihe bakundana kandi amusezeranya ko bazashingiranwa ariko nyuma aza kubyanga.
Nk’uko Musa abitangaza ngo yakoresheje amafaranga ya Naira angana na 396.000 (hafi miliyoni y’amanyarwanda) yose kuri uyu mukinnyi wa filime kandi amuha amafaranga igihe cyose abisabye mu gihe bakundanaga.
Yagize ati: “Kugeza ubu namukoreshejeho N396.000. Igihe kimwe arasaba amafaranga, ndamuha ntazuyaje nizeye ko tuzashyingirwa.
Ati: “Yananiwe kwigaragaza i Gusau, Zamfara aho ntuye nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo mwakire”.
Umwunganira uregwa, Bwana Mubarak Kabir, yavuze ko umukiriya we, utari mu rukiko, adashobora kwemeza ibyo uyu mugabo avuga kuko umwanya we nk’icyamamare ukurura abantu batandukanye mu buzima bwe.