in

Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yongereye amasezerano

Samuel Gueulette wakuriye mu bato ba Gent aho yanakiniye abatarengeje imyaka 21 yabo kugeza 2019 ari nabwo yahitaga ajya muri FC Tubuze, yayimazemo umwaka umwe ahita yerekeza muri KSV Roeselare, yayimazemo amezi 3 gusa, muri2021 nibwo yaje gusinyira Raal La Louvière.

Raal La Louvière ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yishimiye gutangaza ko yongereye amasezerano Samuel Gueulette y’umwaka umwe, ni nyuma yo gushima uko yitwaye mu mwaka we wa mbere bari bamaranye aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya kane mu Bubiligi.

Gueulette yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo bashakaga itike y’igikombe cy’Afurika, yongeye guhamagarwa mu Mavubi makuru muri 2021 ubwo yakinaga imikino ya gicuti na Centrafrique.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yajyanye mu nkiko umukunzi we wamuririye amafaranga akanga ko bakora ubukwe

Umugabo yafashe ku ngufu umugore imbere y’abana be kubera ahahise he