in

Transfer: Tchouaméni ibye byamaze kurangira ikipe azakinira yamenyekanye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru gikomeye muri Espanye Marca, ni uko ibyerekeye no kugura umukinnyi ukomeye wa AS Monaco Tchouaméni biri kugenda bigana ku musozo ndetse habura kubitangaza gusa.

Ubuyobizi bwa AS Monaco n’ubuyobozi bwa Real Madrid, bukaba bwumvikanye kubyo bagomba gutanga kuri uyu mukinnyi ndetse babyemeranijweho ku buryo budashidikanywaho.

Tchouaméni w’imyaka 22 yamaze igihe atekereza ukuntu yakwanga ubusabe bwari bwatanzwe na Liverpool ndetse na Paris Saint-Germain ahubwo agahitamo gusanga Real Madrid.

Tchouaméni aje ari umukinnyi wa kabiri Real Madrid isinyishije muri iri gura n’igurisha ryo mu mpeshyi ni nyuma y’uko isinyishije kandi  Antonio Rudiger.

Real Madrid nyuma yo gutwara Champions league ikomeje kwitegura kugirango muri Season igiye gutangira izabe ifite amahirwe yo kucyisubiza.

Biteganijwe ko Real Madrid izaha AS Monaco miliyoni 100 z’amayero mu manyarwanda ni arenga Miliyari 100.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Yago yatewe imijugujugu ashinjwa ubwiyemezi

Umusore yajyanye mu nkiko umukunzi we wamuririye amafaranga akanga ko bakora ubukwe