in

Umusore yajyanye icyapa mu muhanda cyamamaza ko ariwe uzi gutera akabariro kurusha abandi

Facebook hakwirakwijwe ifoto y’umusore wagendaga mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko afite ubushobozi budasanzwe mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu musore yagaragaye muri komini ya Cocody mu mujyi wa Abidjan,afite icyapa cyanditseho ko atera akabariro amaturu icumi adahagarara.

Kuri icyo cyapa hari handitse ngo”Umuhungu ukora amaturu 10, ni njye”. Iki cyapa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga muri Cote d’Ivoire.

Uyu musore yavugaga ko ashobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 10 arangiza akongera agatangira.

Uyu musore yitwa Yapo Yves Yannick. Yatawe muri yombi na polisi ashinjwa guhungabanya umudendezo wa rubanda ndetse n’imyitwarire itari myiza.

Uyu musore avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwamamaza imiti ifasha mu gutera akabariro yahawe na nyirakuru ndetse ngo yifuzaga abakiriya benshi bashoboka.

Ngo yakoresheje ubwo buryo budasanzwe mu rwego rwo kugurisha imiti ya nyirakuru yitwa “Kaolin” yongera ubushobozi bwo gutera akabariro.

Ku bwe, iyo miti ya Kaolin ifite ubushobozi bwo kuvura umurwayi uwo ari we wese udafite ubushobozi mu gutera akabariro.

Icyakora yasabye imbabazi ko yakoresheje inzira idakwiriye mu kwamamaza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wavutse nta bwenge n’ubwonko agira yibereye Pasiteri

Miss Mutesi Jolly yongeye gushimangira ijambo ry’inyana z’imbwa