in

Miss Mutesi Jolly yongeye gushimangira ijambo ry’inyana z’imbwa

Mu minsi ishize uyu mukobwa ni bwo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ikintu kimuraje ishinga atari ugushaka umugabo kuko ngo hanze aha hari benshi b’inkora busa, benshi bangiza umwanya w’umuntu bakababera inyana z’imbwa.

Icyo gihe yagize ati “kujya gushingira ngo umuntu nashake ni bwo aba ‘responsible’, hoya dufite abantu benshi b’inkora busa bafata ahubwo bakangiza umwanya w’abantu, bagashakana n’abantu bakababera Inyana z’imbwa, niko navuga.’’

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, Mutesi Jolly yatanze umwanya kubamukurikira kuri Isntagram ngo bamubaze ibibazo.

Umwe yamubajije niba hari yicuza kuba hari abagabo bamwe yise inyana z’imbwa, Jolly yamusubije ko adashobora gusaba imbabazi abantu bahohotera abagore.

Ati “Ntabwo nasaba imbabazi umugabo wese uhohotera umugore, navuze ibyo navuze.”

Yabajijwe kandi ni ba hari umukunzi afite, avuga ko nta we ndetse ko nta n’uwo ashaka. Ati “nta we nta n’uwo nkeneye.”

Mutesi Jolly yavuze ko ikintu kimutera ubwoba ari ukuba yatsindwa mu byo akora.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yajyanye icyapa mu muhanda cyamamaza ko ariwe uzi gutera akabariro kurusha abandi

Umugabo wa Butera Knowless yongeye kumubwira akantu keza ku rukundo (Ifoto)