in

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kugonga umukecuru agahita apfa

Polisi ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ifunze umunyonzi wagonze umukecuru bikamuviramo gupfa.

Iriya mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umukecuru witwa Nyirashyerezo Bonifilde w’imyaka 70 y’amavuko yambukaga umuhanda uva muri gare ya Nyanza werekeza ku Bigega, ahura n’igare ryari ritwawe na Abarikumwe Ephrem w’imyaka 21 y’amavuko riramugonga.

Nyakwigendera igare rikimugonga ababibonye bahise bamujyana ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga birangira yitabye Imana aguye kwa muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango habereye impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe -IFOTO

Irene Murindahabi yasutse amarangamutima ye kuri Vestina wagize isabukuru y’amavuko -IFOTO