Bisanzwe bimenyerewe ko umugeni yambara ikanzu y’umweru gusa siko byagenze kuri uyu musore kuko yategetse ko umugeni we yambara ikanzu ifite irindi bara ngo kuko atakiri isugi.
Uyu mugabo w’imyaka 23 utaratangajwe amazina ye yavuze ko abagize umuryango we bamutegetse ko atagomba kureka umugore we ngo yambare ikanzu y’umweru kandi atari isugi.
Yagize ati “Njye n’ugiye kuba umugore wanjye tugiye gukora ubukwe mu mezi make ashize.Mvuka mu muryango w’abakiristo bafite imyizerere ikomeye.Mu muryango wacu dufite imyemerere ivuga ko umugore tugiye gushaka igihe atakiri isugi atemerewe kwambara ikanzu y’umweru ku munsi w’ubukwe.
Umuryango wanjye wanjye wamenye ko ugiye kuba umugore wanjye atari isugi kuko mama yambajije niba ngitangira gukundana nawe yari shyashya mubwiza ukuri ko mbere yanjye yari afite abandi bahungu yakundanye nabo.”
Uyu musore yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko uyu mukobwa akibwirwa iby’uyu mwanzuro byamubabaje cyane .
Uyu musore yagize ati “Umugore wanjye nkibimubwira yararakaye ariko arabyemera.Ubu turi gushaka ikanzu y’ubururu nziza.Uyu mugore wanjye yambwiye ko yasebejwe n’uyu mwanzuro gusa sinumva impamvu yabigize birebire.”