Umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria ari mu bysihimo byinshi nyuma yo kwegukana umutima w’umukobwa wo muri America abicyesheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Nk’uko ikinyamakuru Atinkanews cyabyanditse ngo uyu mugabo, Chukwuma Ezeh yavuze ko byose byatangiriye mu itsinda rya Facebook aho abaririmo yari yabagejejeho inkuru ishimishije ku bucuruzi bwe, iyo nkuru igashimisha umunyamerikakazi bari bahuriye muri iryo tsinda rya Facebook.
Ezeh avuga ko we n’umukunzi we bamenyaniye kuri Facebook mu 2018 kandi ibyo byatumye habaho urunana rw’ibiganiro rumara imyaka itatu yose baganira. Uyu mugabo wo muri Nigeria yasangiye uburyo imiyoboro ye myinshi ari ibicuruzwa biva mu mbuga nkoranyambaga. Chukwuma Ezeh, yatanze iyi nkuru kuri LinkedIn y’uburyo Facebook yayikuyeho inshuti nyayo aho byarangiye bahuye n’ubwo uyu muzungukazi afite undi mugabo.
Jessicca yafashe rutemikirere yerekeza muri Nigeria mu bikorwa bitandukanye ahanini no guhura n’inshuti ye Ezel bamenyanye kubera facebook, barahuye barishima karahava bakomeza kuba inshuti nyazo nk’uko umusore abitangaza.