in

NdabikunzeNdabikunze

Umusore w’umwirabura ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwambika impeta umukecuru w’umuzungukazi bahuriye kuri Facebook.

Umusore w’umwirabura w’imyaka 35 ari mu byishimo byinshi nyuma yo gukandanira kuri Facebook numukecuru w’imyaka 70 akaba yamwambitse impeta.

Umubano wa Bernard Musyoki n’umuzungukazi Deborah Jan Spicer ukomoka muri Amerika rugeze aharyoshye cyane. Bernard Musyoki umugabo wo muri Kenya ukomoka mu ntara ya Kitui, yavuze ko yahuye na Deborah w’imyaka 70 kuri Facebook muri 2017. Yagize ati: “Namwoherereje icyifuzo cy’ubushuti, nyuma y’icyumweru musaba ko twashyingiranwa kandi yarabyemeye “.

Muri 2018, uyu musore w’imyaka 35 yavuze ko yagombaga kujya muri Amerika guhura n’umukunzi, ariko yimwa visa. Ati: “Muri Werurwe 2020, nongeye gusaba viza ariko nangirwa visa”. Bakomeje gushyikirana, maze ku ya 29 Ukuboza 2020, Umuzungukazi Deborah yiyemeza kuza muri Kenya guhura n’umukunzi we, bagiye i Kitui, aho Musyoki atuye maze bahitamo kuba barikumwe kugeza bashyingiranywe.

Ku ya 2 Gashyantare 2021, Bernard na Deborah bashyingiranywe mu nzu ya Sheria, imiryango yose ireba yewe n’abatekerezaga ko bitazakunda bataha ubukwe,’ Bernard ubwo Tuko yamuganirizaga yumvaga nawe ari inzozi ariko bikarangira ari ibyishimo bikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda

Sobanukirwa : Ese kwambara agakufi ku kaguru byaba ari uburaya?