in ,

Sobanukirwa : Ese kwambara agakufi ku kaguru byaba ari uburaya?

Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko hari imiringa abagore bambara bagamije kwitaka, ariko bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru byo ari ukwiyerekana nk’umuntu ukora umwuga wo kwicuruza (uburaya), ko ndetse bitagombye kuranga Abanyarwanda.

Ibi bisa n’ibishimangira ibitangazwa n’urubuga quora.com ruvuga ko kwambara umurimbo ku kaguru bigaragaza ko umugore cyangwa se umukobwa, n’ubwo yaba yarashatse yifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abandi. Ruvuga ko iyo umugore yambaye uyu murimbo imbere ya ’bas’, biba bivuze ko bagomba kwikingira mu mibonano yabo. Iyo awambaye inyuma ngo biba bivuze ko kwikingira atari ngombwa.

Namazabahe Verena, umukecuru w’imyaka 67 utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali we avuga ko nta mwana we wakwambara iyo miringa yo ku maguru ngo abe akimubara nk’umuntu muzima.

Ati “Sinzi ko hari uwanjye wampinguka imbere abyambaye, ariko biramutse bibaye naba mukuyeho amaboko, kuko sinazongera kumubara mu bantu.”

Hari abandi batabibona muri ubwo buryo, bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru ari kimwe no kubyambara ku maboko, kuko byose bigamije kwirimbisha no gusa neza.

Urubuga rwa www.quora.com, rugaragaza ko inkomoko yo kwambara imiringa ku maguru ari mu Buhinde, aho Abahindekazi bambara imikufi cyangwa imiringa ku kuguru kugira ngo biyongerere ubwiza. Bagaragaza kandi ko no muri Afurika hari abafite uwo muco, nk’Abamasayi bambara ibyo bikomo.

Benshi bavuga ko imyumvire yo kuvuga ko uwambaye agakufi ku maguru ari uburaya byakomotse mu misiri aho ukambaye bamufata nk’inzererezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’umwirabura ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwambika impeta umukecuru w’umuzungukazi bahuriye kuri Facebook.

Shaddyboo Ntaguca Kuruhande Agize Icyo Yisabira Abagabo