in

Umusore wo muri Bénin yarapfuye nyuma yo gukoresha imiti yongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina umukunzi we agatinda kuhagera ngo amutabare

Mu gihugu cya Bénin, umusore witabye Imana nyuma yo gukoresha ibinini byongera akanyabugabo mu gutera akabariro (Viagra) byateye ubwoba benshi. Uyu musore, nk’uko byatangajwe, yari ategereje umukunzi we, gusa yaje guta ubwenge ubwo umukunzi we yakereraga kuhagera. Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, byaje kwemezwa ko yapfuye.

 

Iyi nkuru yagarutsweho n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Benín, aho bagaragaje ko urupfu rw’uyu musore rushobora kuba rwatewe no gukoresha ibinini byinshi byongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina. N’ubwo Viagra ikoreshwa n’abantu benshi bari mu rukundo, abashakashatsi bakomeje kuburira abantu ku ngaruka zishobora guterwa no kuyifata mu buryo budakurikije inama za muganga, cyane cyane ku bafite ibibazo by’umutima cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

 

Ibi byabaye muri gihugu cya Bénin, kandi hari andi makuru akomeye y’urupfu rw’abantu bapfuye biturutse ku gukoresha Viagra mu buryo budakwiye, nk’uko byabaye no mu bindi bihugu nk’u Migori muri Kenya, aho undi mugabo yitabye Imana nyuma yo gufata Viagra bitewe n’ubwumvikane buke n’umukunzi we

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yageze i Kigali: Bitegura gucakirana na Bénin ku mukino ukomeye

Urugero rwo guhatanira itike ya CHAN 2024