Umusore w’imyaka 18 Oliver Mauricio Funes-Machado wiyiciye nyina umubyara Yesenia Funes Beatriz Machado,muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umujyi wa Franklin,yagizwe umwere n’urukiko aho umucamanza Michael Walters yemeje neza ko uyu musore atameze neza mu mutwe ngo abe yaburanishwa,bityo akagirwa umwere n’ibyaha aregwa nk’uko ikinyamakuru WARL kibyemeza.
![](http://www.yegob.rw/wp-content/uploads/2017/10/ad_237857601-horz.jpg)
![The 18-year-old called 911 on March 6 to tell police he had just killed his mother (above) at their home. A deputy responding to the call saw the teen walking out of the house holding the woman's head in one hand and what appeared to be a butcher's knife in the other](http://i.dailymail.co.uk/i/pix/2017/10/12/14/45424D4B00000578-0-image-a-18_1507814840669.jpg)
Uyu musore winjiye muri Amerika nta byangombwa afite,yaje kwiyicira nyina nuko ahamagara Polisi kuri 911,ayibwira ko amaze gukata umutwe nyina umubyara,nuko ahita asohoka afite umutwe we mu kaboko kamwe mu kandi afitemo icyuma kinini cyane gikekwa kuba ari cyo yakoresheje amuca umutwe.Se umubyar ubwo yatahaga agasanga ayo mahano yabaye,yishwe n’agahinda kenshi cyane ko kubura umugore wishwe akabura n’umwana wahise utabwa muri yombi.
Uyu musore akaba nubwo yagizwe umwere ariko azajyanwa mu kigo cyakira abarwayi bo mu mutwe kubera ko abaganga basanze afite ikibazo gikomeye cyane cyo mu mutwe cymuteye kwiyicira nyina umubyara