in

Umusore witwa Muragijimana Evariste yigize umukozi w’ikigo gisoresha akajya yaka  abacuruzi imisoro, agasaka  n’amashashi yayabafatana bikaba ibindi bindi

Umusore witwa Muragijimana Evariste yigize umukozi w’ikigo gisoresha akajya yaka  abacuruzi imisoro, agasaka  n’amashashi yayabafatana bikaba ibindi bindi

Muragijimana Evariste w’imyaka 30 w’i Muhanga yafatiwe mu cyuho yambura umucuruzi amafaranga y’u Rwanda 10,000 yiyitirira umukozi w’Ikigo Ngali gisoresha imisoro y’Inzego z’ibanze.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bacuruzi watanze amakuru y’uko Ndagijimana yabazengereje kuko yinjiraga mu nyubako y’ubucuruzi agasaka amashashi yayabona agaca abacuruzi amafaranga atagira aho yandikwa.

Ibi akurikiranweho yabikoze tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ahagana saa moya z’ijoro (19:00′) mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Samuduha, aho yari amaze guca amafaranga ibihumbi 10 umucuruzi witwa Uwambayinema Thalia.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yahamije aya makuru yuko yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru, bituma Inzego zirimo DASSO, Inkeragutabara n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bamucakira amaze kwaka amafaranga ibihumbi 10.

 

Yagize ati: “Ni byo uyu mugabo yafashwe amaze kwaka amafaranga umucuruzi wa Butiki witwa Uwambayinema Thalia wari umaze gusakwa amashashi, uyu mugabo amubwira ko ari umukozi wa Ngali agahita amuca amafaranga 10 bigatuma ahamagara inzego ko hari umwatse amagafaranga na twe duhita dukoranaho tunyarukorayo turamufata aranabyemera ko yiyitirira uru rwego.”

 

Gitifu Nshimiyimana akomeza asaba abacuruzi kuba maso, bakirinda kugira uwo baha icyo ari cyo cyose atabanje kubereka ibyangombwa by’urwego ahagarariye.

 

Yabasabye kandi gutanga amakuru byihuse mu gihe babonye umuntu wese bakeka ko arimo kubatekera umutwe, anabibutsa ko nta serivisi n’imwe zicyishyurwa hadakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda amanyanga yose bakorerwa.

Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Muhanga n’ahandi mu Karere, bemeza ko hari abantu benshi bakora ubu buriganya bitwaje inzego za Polisi cyangwa bakavuga ko bahoze mu gisirikare, cyangwa ko bahagarariye Inzego zitandukanye.

Nyuma y’uko Muragijimana Evariste afashwe yemeye ibyo yafatiwe byo kwaka amafaranga amaze gusaka abacuruzi amashashi, ahita ashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aho yaciye ntihaca urwango! Ariel Wayz yongeye kuzura akaboze kubera amagambo yabwiye Juno Kizigenza wagize isabukuru y’amavuko

Amashusho Bushali n’inshuti ye bari kwishimira ku muntu wakoze impanuka mu mujyi akomeje kuzenguruka imbuga nkoranyambaga – Amashusho