Umusore w’imyaka 24 yinjiriye MTN yishyura amadeni yose abantu bari bayiberemo
Umusore wo muri Nigeria w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kwinjirira MTN agakuraho amadeni yose abantu bari bayifitiye.
Uyu musore wigaga ibijyanye n’ikorana buhanga muri kaminuza, yinjiye muri sisitemu ya MTN asiba amadeni yose y’abakoresha uyu murongo wa MTN.
Gusa uyu musore wakoze igikorwa bamwe bari kwita icy’ubutwari, yaje gutabwa muri yombi ndetse na bamwe mu bo bigana nabo batabwa muri yombi.
Kugeza ubu iki kigo byakigoye cyane kugirango gisubizeho ayo madeni, gusa bamwe na bamwe batangiye kubona amadeni bari bayibereye ari kugenda asubiraho.