in

Umusore w’imyaka 23 yakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi azira kwiba umugati mu iduka

Umusore w’imyaka 23 yakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi kubera kwiba umugati mu iduka.

Umusore w’imyaka 26 uzwi ku izina rya Victor Samson yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kwiba imigati n’ibindi bintu bifite agaciro kamafaranga ibihumbi 679 byama-Naira akoreshwa muri Nigeria.

Samson yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Ore muri leta ya Osun, yemeye ibyaha aregwa.

Byagaragaye ko uwakatiwe atari icyaha cya mbere cyo kwiba akoze kandi ko yinjiye mu maduka menshi ahitwa Major Sawmill Junction, ubundi naho akahiba.

Bimwe mu bintu yibye birimo udupfunyika tw’ibinyobwa bidasembuye, amazi yo kunywa meza, ikarito ya divayi, na keke 50, n’ibindi.

Umucamanza, O. A. Omofolarin yahamije Samson icyaha ubundi amukatira igifungo cy’imyaka itatu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanzi nyarwanda bategereje kuzajya bakoresha bimwe mu bikorwaremezo biri kubakirwa umupira w’amaguru

Umugabo wo muri Kicukiro uherutse kwica umugore we by’urubozo amuteraguye ibyuma yavuze icyabimuteye