Abaturage bo mu kagari ka Karambi umurenge wa Kavumu akarere ka Rutsiro barasabira ubutabera umwana w’imyaka itanu wafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 23 witwa Rukundo Jean-Claude, ubuyobozi bwamara kumufata bukamutorokesha.
Nyirakuru w’umwana avuga ko umwana ubwo yari avuye ku ishuri ari gukina n’abandi bana aribwo uyu musore yaje akamukura mu bandi amubwira ngo naze ajye kumuha telefone avugane na Mama we, kuko rero Mama we atari ahari, umwana yumvise aribyo ubundi ajyana n’uwo musore.
Umusore amugejeje iwe nibwo yamujyanye mu cyumba amukorera ibyamfurambi, ubundi umusore amusohora amwirukana ngo taha ujye iwanyu.
Ubwo umwana yageraga kuri Nyirakuru yaramubwiye ngo “Tate siwanze kunabara Rukundo ari kumfata”. Nyirakuru yatumiwe areba mu myanya y’ibanga y’umwana asanga yakomerekejwe bikabije, nibwo yahise atabaza abaturanyi.
Aba baturage bavuga ko Rukundo yaje gufatwa n’abayobozi ariko nyuma abayobozi bakaza kumutorokesha.
Aba baturajye barasaba inzego nkuru ko zabafasha mu kibazo cy’uyu mwana, uyu musore agashakishwa, umwana agahabwa ubutabera.