Umusore w’imyaka 21 yagishije Inama ku rukundo rwe na Shugamami wamutwaye umutima.
Ni umusore wagishije inama abinyujije kuri Radio imwe yo mu Rwanda gusa amazina ye ntiyatangajwe.
Uyu musore yavuze ko afite shugamami bahuriye kuri Bank kuri ubu bakaba bakundana kandi uyu musore akaba afashwa bikomeye n’uyu mugore kuko uyu musore nta kazi agira.
Umusore yagishije inama agira ati: “Sasa bavandi njye mfite akabazo, ndi umusore mfite 21 ariko maze imyaka itatu narakubiswe , nta muryango nta epfo na haruguru ngira.
Naje guhura n’umudamu ahantu muri bank turahuza , ndetse akajya anamfasha kumafaranga , byaje gutinda none ejo yarambwiye ngo umugabo we yavuye muri mission.
Kuva ubwo yarambwiye ngo urukundo rwacu ntirwakomeza none ngo nimpitemo kugenda nkava mu buzima bwe cyangwa nemere mubere umukozi wo mu rugo kugirango ajye abona uko twikundanira bucece anamfashe byoroshye.
ubu koko nemere mbe umukozi ngo ni ukugira ngo ngumane nuyu mugore? ubuse umugabo we namfata?
Benshi bamugiriye inama y’uko yafata umwanzuro akajya gutangira ubuzima bwe akiga kwibeshaho kuko uwo mumugore ntibazahorana.