in

Uyu mugore yaciye agahigo ko gutakaza ibiro bisaga 80 mu mezi 14 yonyine||Abantu bamutangariye

Uyu mugore witwa Carla FitzGerald w’imyaka 34 yatunguranye ubwo yangazaga ko yatakaje ibiro 83 byose mu gihe cy’amezi 14 yonyine.

Uyu mugore utashoboraga guhaguruka ngo yiyambike amasogisi cyangwa ngo yifashe mu mirimo imwe n’imwe,yari asanzwe abaho mu bwoba ko ashobora kuzagera igihe atazabasha kubona aho yicara mu bantu yaba mu ndege cyangwa mu ma resitora ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose agabanya ibiro 146 yari afite.

Uyu mugore utuye Dublin muri Ireland yatangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama umwaka ushize hanyuma muri Guma mu rugo atakaza ibiro bisaga 70,ntiyacika intege arakomeza kugeza atakaje ibirenga ½ cy’ibyo yari afite.

Uyu mugore yakomeje kwita ku mirire ndetse atangira kugabanya ubwoba bw’uko ashobora kuzajya ananirwa kwicara mu ntebe rusange akomeza kugabanya ibiro.

Uyu mugore yahoraga yambaye imyenda minini y’umukara kuko ariyo yamukwiraga ariko ubu ngo yishimiye ko yambara imyenda iyo ariyo yose akaberwa.

Yagize ati “Natangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama 2020 nyuma yo kujya ku baganga bakamfasha.Narwanye n’ibiro byanjye ndetse no kurya ibyo mbonye byose inshuro ntakwibuka.Nagerageje kwiyicisha inzara ariko ntibikunde.

Kugira ngo ngabanye ibiro,nabanje kwivuza gukunda ibiryo bikabije.Nahoraga mpangayikishijwe n’igihe ndi bwongere kurya kandi ndi kurya.Najyaga kurya mvuye ku kazi karya za kalori [calories] amagana.

Naryaga kalori hagati ya 3,000 na 5,000 buri munsi.Naryaga ibiryo nabaga nateguye ngiye ku kazi na nijoro nkarya ibindi byinshi.Ubwo najyaga kwivuza,namenye ko umubiri wanjye atari umwanzi ahubwo nagombaga guhindura imirire kugira ngo bibe byiza.Ntabwo nari nzi uburyo ubuzima bwanjye bwari bugoye kugeza igihe natangiriye gutakaza ibiro.”

Uyu mugore yavuze ko yahoraga ahangayikishijwe no kurira ingazi agiye hejuru,kujya mu biruhuko byamuteraga ubwoba kuko ngo yumvaga atabona indege ifite intebe yakwiramo n’ibindi.

Ati “Byari nk’iyicarubozo.Ubu singitekereza ibintu nk’ibyo ubu.Ubu naribohoye.Ubu ndi umugore nahoraga nifuza kuba.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’imyaka 17 arashinjwa kwica umugabo w’imyaka 45.

Ibimenyetso SIMUSIGA byakwereka ko umukobwa mukundana atakwiyumvamo na gato||Bibaye byiza wahita ufata icyemezo cyo kumureka.