in

Umusore wigaruriye imitima ya benshi ku rubuga rwa TikTok Kimenyi Tito yahembwe ahigitse abo bari bahatanye mu bihembo bya TikTok Rwanda

Ubwo yafataga ifoto n'uwamukurikiye wabaye uwa 2

Umusore umaze kwigarurira imitima yabatari bake kuri TikTok Kimenyi Tito amaze guhiga abandi bari bahataniye iki gihembo nyamukuru yagize ati: “Ni ishimwe rikomeye ndishimye cyane, murakoze kubw’iki gihembo kandi byose nimwe, mudahari sinaba ngeze aho njyeze.”

Uyu musore uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa TikTok yegukanye miliyoni 1Frw yagenewe na Udustar, ikompanyi ifite ibikorwa by’ikoranabuhanga yahise inamugira Brand Ambassador.

N’ubwo ari cyo gihembo nyamukuru, ariko uwa kabiri we yahawe ibihumbi 300Frw n’ikompanyi y’ubukerarugendo ya MB Simba Safaris Rwanda, igenda itembereza ba mukerarugendo yaba ab’imbere mu gihugu n’abaturutse imahanga baza kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Kimenyi afata ifoto na Greyson Manzi wabaye uwa 2

Hari kandi n’icumi bahize abandi mu matora yabaye binyuze kuri events.noneho.com hateranijwe amajwi yo mu byiciro bibiri, harimo icyabaye kuva muri Nzeri 2022 kugera mu ntangiriro z’Ukwakira 2022 cyarimo 30, n’icyabaye rwagati mu Ukwakira 2022 cyari gisigayemo 15 nabo bagenewe 20% y’amafaranga yinjiye binyuze mu majwi y’ababatoye. Ibi birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remera, bikaba byitabiwe n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

Byasusurukijwe n’abahanzi b’abahanga barimo abavandimwe babiri bazwi nka Fela Music bamaze kugira indirimbo zitandukanye zikunzwe, zirimo Imboni n’Icyihebe baheruka gushyira hanze.

Umuhanzi kandi na we umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye Jowest yanyuze ababyitabiye mu ndirimbo zirimo Ndatinda, Agahapinesi na Hejuru yamufunguriye amarembo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Uri mwiza rwose, Clenia mwiza! » – Madederi wo muri Papa Sava yongeye kwemeza abafana be

Videwo:Umugore atitaye ko yambaye ikanzu ngufi akoreye ubufindo ku mupira w’amaguri stade yose irahaguruka