in

Umusore wiga muri Kaminuza yagiye gukorera umukunzi we ikizamini yigize umukobwa ||Ibyamubayeho nyuma biratangaje.

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye inkuru y’umusore witangiye umukunzi agakora ibitangaje.Mu nkuru ya Pbamuse batatangaje amazina y’uyu musore , bavuga ko uyu musore ari uwo muri Liberia aho yiga ibijyanye n’ubuganga.

Umunsi w’ikizamini warageze umukobwa yumva ubwoba ko atabasha kugira ibibazo yabasha gusubiza, aho yumvaga atatsinda ibyamutera gusibira.yabiganirije umukunzi we .Umusore nawe yigira inama yo kiwambara imyenda y’abakobwa no kwisiga ibirungo yambara n’imisatsi n’amaherena yinjira ahakorerwa ikizamini.

Ikizamini cya Siyansi, uyu musore yahamagawe mu izina ry’umukobwa bamuha ibipapuro arakora, agiye kurangiza ikizamini, umuhagarikizi yaje kwitegereza neza abona umusore ateye amakenga, aramwegera aramuvugisha,umusore asubiza mu ijwi ry’umuntu w’umugabo , abari mu kizamini bose baratungurwa afatwa atyo.

Yabajijwe icyabimuteye, avuga ko akunda umukunzi we yo kumwitangira, yamubwiye ko afite ubwoba bw’ikizamini yumva agomba kumufasha ntasibire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu umukobwa yakorera umusore akishima cyane bidasabye kuryamana.

Wari uziko abagabo baca inyuma abagore babo bakunze kwicwa n’umutima?Sobanukirwa impamvu zibitera.