in

Menya ibintu umukobwa yakorera umusore akishima cyane bidasabye kuryamana.

Mu rukundo hari byinshi bishimisha abakundana ,nubwo bamwe bakeka ko kuryamana aribyo byakwereka ko aribwo umuntu agukunda byukuri.

Ikibazo cyakunze kugaragara cyane n’icy’abaryamana mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko cyangwa no mu itorero kandi ari yo gahunda nyamukuru bari bafitanye. Aha, inzobere mu bijyanye n’umubano Matthew Hussey, yatangaje itandukaniro hagati y’urukundo rugamije kuryamana n’urukundo rugamije kubana cyangwa ruzaramba.

Uyu mushakashatsi avuga ko hari uburyo bwinshi umukobwa ashobora kwereka umuhungu ko amukunda ariko bataryamanye. Ibi ngo umukobwa agomba kubikora atagendeye ku idini asengeramo, cyangwa indi myizerere runaka ahubwo akabikora kuko afite intego runaka.

1.Gusangira no kumuha umwanya uhagije wo kuganira.

Iyo uwo mukundana abona umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n’ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n’imyizerere yawe.

2.Kubanza kumva ko imibonano atari yo ijya mbere.

Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego imwe yo kubaka urukundi rurambye, biroroha cyane kubyumvisha uwo bakundana. Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.

3.Kwisanzura ku bandi bahungu ariko mu buryo butabangamiye uwo mukundana.

Iyo umukobwa yisanzurana n’abandi barimo abahungu ku buryo bukabije, uwo bakundana atangira kubona ko ari umuntu usanzwe bityo bikaba byanamuha urwaho rwo kumubwira ibyo yishakiye.

4.Kwereka uwo musore ko umurutishije abandi.

Umukobwa weretse uwo bakundana ko amukunda kuruta abandi, bituma uwo musore nawe amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n’uburyo abona yitwara mu bandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga aryamanye n’umugore we.

Umusore wiga muri Kaminuza yagiye gukorera umukunzi we ikizamini yigize umukobwa ||Ibyamubayeho nyuma biratangaje.