Umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye yahuye n’uruva gusenya ubwo umusore bigana yamutwikaga imisatsi kubera ko yamwimye urukundo.Ibyatanganje benshi ni uburyo aba banyeshyuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Belgravia cyo muri Afurika y’Epfo bagaragaye ko baba banafite ibibiriti mu mashuri n’amacupa y’amazi.
Mu nkuru ya Southafrican ari naho berekanye amashusho y’uko byagenze, umusore akimara kumva ko umukobwa amusebeje mu bandi, yahagurukanye umujinya maze aramwegera amusuka amazi mu mutwe, birangiye afata ikibiriti atwika imisatsi ye.
Ikindi gitangaje kandi ni uko aba banyeshyuri baba batunze amatelefone agezweho, kuko umunyeshyri wari wicaye inyuma y’uwatwitswe imisatsi niwe wafashe amashusho akoresheje telefone atunze.
Ishami rishinzwe uburezi mu Burengerazuba bwa Cape Town (WCED), rivuga ko bazi ibyabaye, kandi umuvugizi w’ishami rya WCED, Millicent Merton yavuze ko umunyeshuri watwitse imisatsi y’uyu mukobwa yahagaritswe kwiga mu rwego rwo gukumira urugomo n’ubugome yagaragarije umunyeshuri w’umukobwa bigana.